click here

click here

visit new seed

Monday 7 July 2014

ESE KOKO NIHAGIRA ABAZUKA BIZATUMA ABANTU BAHINDUKIRIRIRA IMANA? by M.Gaudin

Luka 16: 29 Aburahamu aramubwira ati: Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.'Nawe ati oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.' Aramubwira ati: Nibatumvira Mose n'abahanuzi, Ntibakwemera naho Umuntu Yazuka.''

Muminsi Yanone hagenda humvikana abantu batanga ubuhamya bw'uko bapfuye bakazuka, abandi bakavugako bageze ikuzimu ndetse abandi bakavuga ko bageze mw'ijuru! ibyo byongeraho abahamya ko babonekewe na Maliya nyina wa Yezu....Ariko ibyo byose wakongera ukibaza uti ese hari icyo bihindura kubabyumvise? uko biri kose Imana ifite uburyo bwinshi bwo gukora, ariko uburyo Imana yishimira kuruta Ibindi n'Ijambo ryayo!

Ibyahanuwe n'amategeko byose bisohorezwa mw'Ijambo ry'Imana, Ijambo ry'Imana rigaragaza neza ko Ibyanditswe byera byahumetswe n'Imana, bigira umumaro wo kutwigisha, kuduhugura, kuducyaha, no kuduhanira gukiranuka. kandi nibyo bisobanura Mose n'abahanuzi kuko ayo ni Amagambo Imana yanyujije mubantu bayo ngo biduhugurire ku menya no kubaha Imana bikwiye!

ESE KOKO UBONYE UMUNTU WAZUTSE NIBWO WA KWEMERA IBYO IMANA IVUGA?

Abantu benshi ntibakunda Imana ahubwo barayitinya, niyo mpamvu iyo babwiwe amakuru ateye ubwoba nko gushya no kuribwa n'inyo no kubabara bikabije bumva bahindukirira Imana! ariko Imana yo igaragaza neza ko ibyo wakora ntarukundo ari impfabusa mu maso yayo, nibwira ko urukundo ukunze Imana rutuma ukurikiza ibyo ikubwira, wubaha Ijambo ryayo muburyo bukwiye kuko urukundo ukunda Imana ruzakubera itegeko ryo kubana nayo.

Iyo ukijijwe kuko ubonye umuntu wazutse, ntuba wumviye Imana ahubwo uba utinye kuzahura nibyo wumvishe avuga, Imana ntiyaje kuducungurira kujya mw'Ijuru cyangwa kujya mu muriro yashakaga ubusabane bwacu nayo nkuko byari mu mugambi w'Imana imigani 8:31 

Mwene Data birakwiye ko urukundo Imana yakunze abari mw'isi tutarusubiza kubera ubwoba, cyangwa inkuru twumvishe mubazutse cyangwa abavuye ikuzimu n'ibindi abantu bavuga kuko Imana izi neza ko  kuzuka kw'abantu kutarusha Imbaraga Ijambo ryayo, utumviye ijambo ry'Imana ntiwakumva kubw'abazutse!

Gusa imikorere y'Imana ntihagarikwa n'imyumvire y'umuntu uwo ariwe wese kuko naho bya muburiganya cyangwa mukuri kristo aramamazwa! Abafilipi 1:1

Thursday 19 June 2014

IKINYOMA KITOROSHYE GUHAKANA, IMANA UMUCAMANZA UTABERA IBA IBIBONA NTUGAHAGARIKE UMUTIMA!



Muminsi yanone mubantu hari umubabaro mwinshi, utewe n'ibintu byinsi ariko cyane cyane, ikinyoma, abantu beshi banditswe mubinyamakuru, abandi barafungwa,abandi baragambanirana, aho usanga ukuri kubantu kwarakamye. igihe cyose uhuye n'ikibazo nk'iki si igihe cyo kwiciraho iteka ahubwo n'igihe cyo kubana n'Imana cyane kugirango ikomeze ikubashishe. kuko isi ifite ibinyoma kandi ibikoresha nk'intwaro Yo kwiba, kwica no kurimbura abakozi b'Imana.

Itangiriro:39:11

Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta Bandi bagabo bo munzu barimo, uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati ''turyamane'' Amusigira umwenda we arahunga,arasohoka. Abonye yuko amusigiye umwenda we agahunga agasohoka, Ahamagara abagabo bo munzu ye arababwira ati''dore yatuzaniye umuheburayo wo kudusekana agasuzuguro,yanyegereye ngo aryamane najye ntabarisha ijwi rirenga, maze yumvise nteye hejuru ntabaje asiga umwenda we iruhande rwanjye rahunga,arasohoka''.

Ibintu ukwiye gukora mu gihe cyose ubeshyerwa:

1.Kwirinda kwishinjura imbere y'abantu Bitari ngombwa.

2.Kwirinda kwitotombera Imana mugihe ubeshyewe.

3.Kugukomeza kuba inyangamugayo kugeza igihe Imana izabyerekanira.

4.Gutegereza igihe gikwiye cy'Imana cyo kurengerwa .

5.Kwizera ko icyo Imana yakuvuzeho kirusha imbaraga ibihe byumubabaro.

Buri gihe abantu bajya bibaza bati kuki Imana itaturengera, mu magambo y'Ibinyoma kuki Imana yicecekera? ariko Imana ntijya yibagirwa abagaragu bayo kuko irabiziko naho umuntu yababazwa igihe kinini arengana, niyo ubwayo Imurengera!

abafilipi 1:19 kuko mutahawe Kwizera Kristo gusa ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.......Bene Data hari igihe ubabazwa ukibaza uti se Imana ntigica urubanza rukwiriye? ariko Umenyeko Igihe cy'Imana cyo gutabara iyo kigeze, abami babura ibitotsi, bararota, Yewe utekerezwaho uko utatekerezwaga kera!

Ntakintu gikomeye nko guhakana ikinyoma gifite ibimenyetso simusiga! abantu barwana no kwiregura gusa sibyo twakarwanye nabyo kuko dufite utuburanira, Ahuibwo dukwiye Gutegereza igihe k'Imana, kigasohora!

Yosefu ntago yari guhakana kuko ikimenyetso cy'Umwenda cyari gihari, niko no muminsi ya none hari ibinyoma byinshi bifitiwe ibimenyetso simusiga kuko ntakindi Satani akora uretse kubeshya kuko ari we se w'ibinyoma Byose. Muminsi yanone nubwo abantu bibaza kubusambanyi, ubujura n'ibindi ariko hariho Ikinyoma nk'umuzi w'ibyaha byose!

niba uri mubantu bahanganye n'ibinyoma bifitiwe gihamya si igihe cyo kwisobanura imbere y'abantu ahubwo n'igihe cyo kubwira Imana uti niwowe mpanze amaso ngo uce urubanza ruzima. ntibikwiye guterana amagambo ahubwo ukwiye kumenyako nyuma yo kugeragezwa bikagera aho hari icyo Imana ishaka gukorera ubuzima bwawe!

Data uzi umuntu wese usoma ibi, ahari abayeho mubuzima bwo kubeshya cyangwa kubeshyerwa, kandi ntaburyo yabihakana keretse kurwanirirwa nawe. Mwami Yesu ufashe buri muntu wese urengana kandi hari ibimenyetso mu maso y'abantu bigaragara nk'umwitero wa Yosefu.

Humura Uko biri kose Imana, izajya idufasha byacu byose, wowe nutayihemukira nayo ntizaguhemukira, Wemerere Yesu akuburanire uko biri kose Ukuri ntiguhishwa Iteka. Yesu abarengere mwese.
ZABURI 25:3

Wednesday 26 February 2014

''IZINA RIMWE'' ALBUM YABO YA MBERE YO KURAMYA NO GUHIMBAZA'' THE LAMPSTAND WORSHIP TEAM''

Mu majyepfo y'igihugu cy'ubuhinde, aho hakunze kubera ibiterane mpuzamahanga biba byateguwe n'imiryango y'ivugabutumwa y'abanyenshuri baturuka mubihu bya africa cyane cyane u Rwanda, abo banyeshuri biga muri Kaminuza ya ANNAMALAI UNIVERSITY, bakaba bamaze kugeza hanze umuzingo w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. aho uyu muzingo witiriwe ''IZINA RIMWE'' dusanga mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa 4:11-12.

uyu muzingo ukaba umaze amezi agera muri atanu utegerejwe, ubu ukaba wageze hanze ngo abakunda kuramya no guhimbaza Imana bafashwe muburyo bwo kubikora bakoresheje indilimbo kuko na zaburi ya 92:2 hagira hati Nibyiza gushima uwiteka no kuririmbira izina rye.

uyu muzingo ugizwe n'indirimbo icumi zakorewe mu buhinde, zikozwe na ''The lampstand worship team'' Ikorera muri Lord's Light Fellowship. bikaba biteganyijwe ko iyi album izatangwa ku mugaragaro kandi kubuntu kuri uyu wa gatandatu ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y'imyaka 4 minisiteri y'ivugabutumwa LLF imaze ikorera mugihugu cy'ubuhinde.

hakaba hategurwa n'amashushu yizi ndirimbo bitangazwa ko azaba yageze hanze munsi iri imbere
mu buryo bwo gusakaza ubutumwa bwiza. iyi album kandi ushobora kuyisanga kuri blog ya LLF http://llfworld.blogspot.in/  reba hano video y'indirimbo ''ibyo ntuze''http://www.youtube.com/watch?v=nBCLDODjono 

Thursday 13 February 2014

Kumenywa n’Imana biruta gutoneshwa n’abanyacyubahiro

Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza. “Imigani 29:26” mu Isi benshi bifuza kumenyekana ku batware n’abategetsi ndetse no gutoneshwa nabo, ariko ikiruta byose ni ukumenywa n’Imana kandi ugatoneshwa nayo, kuko aribyo bihesha umugisha wo mu by’ubu buzima bwa none, ndetse n’ubuzima buzaza.
Nugira umwete wo kumvira uwiteka Imana yawe n’uwo kumvira amategeko yayo yose igutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu Isi, kandi imigisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe. Uzagirira umugisha mu midugudu no mu mirima.
Hazagira umugisha imbuto zo munda yawe n’imyaka yo ku butaka n’imbuto z’amatungo yawe kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe. Hazagira umugisha igitenga n’ikibo uvugiramo, uzagira umugisha mu majya no mu maza. Gutegeka kwa kabiri 28:1-6.
Nubwo Dawidi yaragiraga intama, yari yarashatse ubutoni ku Mana, kandi akabana nayo mu buryo iwabo batazi.
Umunsi umwe yaravuze ati : ’’Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura’’ Zaburi 27:10, yari azi neza ko bishoboka ko ababyeyi b’umuntu bamureka cyangwa ntibamutoneshe. Yahoraha hafi y’Imana mu buryo bwose, akayitegereza yizeye ko izamuha umugisha.
Igihe kimwe yaravuze ati : ’’Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu Isi y’ababaho.” Zaburi 27:13-14
Abantu baba hafi y’Imana bakagendera mu nzira zayo bakiranuka, bagirirwa neza nayo. Iyo Imana ije gutanga umugisha, ireba abariho imbabazi zayo gusa abandi bose ikabacaho nk’uko yabigenje kuri bakuru ba Dawidi, ikabwira Samweli ko itareba nk’uko abantu bareba. 1 Samweli 16:6-11.
Daniyeli yari afite umugisha w’Imana ku buzima bwe, baramugambanira batazi uko abana n’Imana. Yari incuti y’Imana, asenga gatatu ku munsi, bamujugunye mu rwobo rw’intare, naho Imana iramurinda ntizamurya Daniyeli 6:1-29.
Mu gihe cya Esiteri, Abayuda baragambaniwe ngo bicwe ariko Esiteri amara iminsi 3 ashaka mu maso h’Imana ngo ibanze imureba neza, hanyuma ajya ku mwami, ibyari urupfu bihinduka ubuzima. Esiteri 9:1-2
Umuntu nakurusha ubutoni ku Mana, uzamureke azaba akuruta, kandi ukurusha gusenga azaba akurusha umugisha kuko Imana izagenda imurengera. Abaroma 8:31
Salomo yahawe ubwami akiri umwana, asanga ntazabishobora maze atagira umugisha w’Imana ku buzima bwe. Yahise ajya gushaka Imana, iramubwira iti : ‘‘Ubwo utansabye kurama, ntunsabe ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa ahubwo ukansaba ubwenge, n’ibindi byose ndabiguhaye.’’ 1 Abami 3:4-14
Umugisha ntuva mu gushimwa cyangwa ku mwete umuntu abigiramo, umugisha uva ku mbabazi z’Imana ziri ku buzima bwawe.
Umuntu ashobora kuba akomoka mu muryango utazwi, ariko kubera ko yubashye Imana, ikamuha umugisha akamenyekana kurusha abavuka mu miryango izwi.
Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa mu gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Abaroma 2 :7.
Dushake umugisha w’Imana, tuwushakisha gukora ibyiza. Hari abantu bazi gucira bugufi ababayobora, kuko hari icyo babashakaho. None twebwe niba dushaka umugisha ku Mana, byatunanira kuyicira bugufi ?
Dushake ubucuti ku Mana kuko ntirobanura abantu ku butoni, ahubwo abakora ibyo gukiranuka bose irabemera. Ibyakozwe n’intumwa 10:34
Hahirwa Uwizera Uwiteka, nawe akamubera ibyiringiro. Azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Imana idushoboze kuyiringira bitari mu magambo gusa, ahubwo bibe ubuzima. Ubwo ni bwo ibyiza bizatuzaho. Yeremiya 17:7-8

                                                                                     By Pastor Desire Habyarimana.

Thursday 6 February 2014

ICYEMEZO UKWIYE GUFATA BURI MUNSI NI UKUBA UMUKRISTO: by M.Gaudin

ICYEMEZO UKWIYE GUFATA BURI MUNSI NI UKUBA UMUKRISTO:


Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya 2 corinthians 2:14.


Yasu yavuze imimerere y'itorero, aho yagereranyije itorero nk'umurima umuntu yateyemo amasaka hanyuma umwanzi agateramo urukungu. aha rero kristo yagaragaje ko mw'itorero harimo abantu basa naho ari abakristo ariko ataribo.

Muzabamenyera kumbuto bera: aha ukwiye kureba niba Imbuto wera ari z'abakristo kuko ahari witwa umukristo ariko siko uri. Bene Data mukwiye kwirinda umusemburo wa satani aho ashaka guharabika abakristo. agira ati hari umukristo wibye,wabeshye,wahanuye,wishe,ndetse n'ibindi byishi.
kuko iyo umuntu abaye umukristo atangira kugira umumaro mugihe kera ntamumaro yari afite, mwibuke philimon 1:11
2timothy: 2:19 aha buri muntu wese akwiye kwisuzuma akoresheje Ijambo ry'Imana. nuko rero Imana nabo yatoye irabazi abandi birakwiye ko ukora nabi aba afite icyemezo yahisemo gukurikira.
abantu bahitamo kwanga satani no kumurwanya cyangwa kwegera Imana yakobo: 4:7-8 ibi ni ibintu umuntu ahitamo buri munsi aho ushobora kuba uyu munsi wari muruhande rumwe hayuma wasubira inyuma ukajya murundi.
muri iyi minsi sinzi niba ushaka kugundira izina ry'abakristo ariko udashaka gukomeza kumvira Imana! umukiranutsi w'Imana azabeshwaho no kwizera
abaheburayo 10:37-38.
uyu munsi abiyita abakristo cyangwa bitwa ko basenga Imana, Imana yerekanye uko dushobora kubamenya kugirango niba ari ukwifatanya nabo tubikore tubizi aha ikikumenyeshako wabyutse ukiri umukristo nuko ufata gahunda yo kongera kumvira Kristo ukera imbuto nziza. abagalatiya 5:19-22
ntihakwiye rero kuba urujijo cyangwa natwe twisange twagiye mubantu bashinja itorero ry'Imana ibikorwa bibi ahubwo nubu haracyari abagabo bemera kurengana ku bwa kristo aho kwihorera, hariho abacyakwa ibyabo kandi ntibaburane hariho abakivuga izina ry'Imana bashaka gukiranuka. naho rero yaba ari malayika cyangwa uwo wakwita umuvugabutumwa ukomeye ntihariho uwahangara kuvuga ko Itorero rya Kristo yacunguje amaraso ryanduye. ahubwo abiyita itorero rya Kristo bagaragarira mu kwera imbuto nkizo kristo yeraga.
ubu ibinyamakuru birandika ibibera mu nsengero, muba pastor, no mubahimbaza Imana, mgo ahari Imana n'abayambaza babivemo ariko Urufatiro rwayo rurahagaze'' Imana izi abayo'' NTIKENEYE ABAYITUNGIRA AGATOKI.
BURI MUNTU AKWIYE KUVA MURUVUNGANZOKA RW'ABANDI MAZE AKAMENYA IMPAMVU ZO KWITWA UMUKRSITO.'' 
Mpamya ko NOKIA Za orginal ziriho kandi ziba zizwi n'uruganda, hanyuma hakabaho niza pirate izo mukunze kwita ishinwa! aha ntago kuba ishinwa zagurishirizwa ahagurishirizwa pirate bikuraho ko wowe uzi icyo ushaka uhakura orginal! Bene DATA TUBE MASO!
ZABURI YA 84:6-8 Ndabifuriza kugwiza Imbaraga zo guhitamo neza buri munsi kugeza dupfuye cyangwa Yesu agarutse. maze tuzabane nawe kandi ntimuterwe ubwoba n'ibihuha cyangwa abiyitirira Izina mwambaye kandi mwizeye ngo mwumve ko bicitse. Imana izi ABAYO! AHOBWO BURI MUNTU YISUZUME AMENYE UKO ABANYE N'Imana maze niyo yo kujya itwejesha amaraso uko tuyisabye.
2yohana 2:1
M.Gaudin

Monday 3 February 2014

AMWE MU MAFOTO Y'ABAYOBOZI BAYOBOYE LORD'S LIGHT FELLOWSHIP INDIA. KUVA 2010

KANAMUGIRE YVAN ARSTON, yayoboye umurimo w'Imana kuva Lord's light Fellowship yatangira. akaba yari kumwanya wa Representant.

Yageze mu buhinde mu mwaka wa 2008, hatangira gahunda yo kwegeranya abantu basenga baturutse mu Rwanda.

yarangije kwiga mu mwaka wa 2013, akaba yarasoje icyiciro cya masters mubijyanye n'icungamutungo n'abanki.

M.A International baking. muri ANNAMALAI UNIVERSITY.
akaba yarakomeje guhagararira LLF Interantional nk'umuyobozi mukuru.




MUCYO BENON, Yayoboye muri comite yari ihagarariwe na Kanamugire, aho yari ashinzwe umwanya w'umuhuzabikorwa wa Lord's Light Fellowship,(coordinator).

akaba yarageze mugihugu cy'ubuhinde muri 2008, aho yatangiranye n'abandi bakozi b'Imana gukomeza kuvuga ubutumwa.

Yarangije afite Impamyabushobozi y'Icyiro cya cya Masters mubijyanye na Economics.



 
NYIRAMINANI BETTY, Numwe mubakobwa bagaragaje ubutwari no kunamba kuri kristo, ubwo yageraga mugihugu cy'ubuhinde muri 2009 nawe yafatanyije n'abandi mw'itangira rya Lord's light Fellowship, aho yari umubitsi


akaba azasoza mu mwaka wa 2014 mukwezi kwa gatanu, aho akurikirana amasomo mubijyanye applied Economics


akaba yaratangiye anaririmba, mu buryo bwo gufatikanya n'abandi mukuzamura ubwami bw'Imana.





NKOMEZI DESIRE, Akaba yari umujyanama mugihe fellowship yatangiraga, akaba yarabaye na represantant wa Lord's Light Fellowship mu mwaka wa 2012-2013.aho akurikirana ibijyanye na politike n'imibanire mpuzamahanga.

amwe mu mateka yamenyekanyeho ninkaho amazina ye yahindutse agafata izina rya BWANA ASIFIWE'' kuko mukanwa ke habagamo ishimwe ry'Imana buri munsi

ikindi akaba ari umwe wanatangije ibitaramo byo mw'ijoro bizwi nka overnight aho yaberaga munzu yatuyemo. ikaza kugenda yaguka aho abantu bavaga mu ma state atandukanye bakaza gutarama.


   NYABUGANDA A. JEAN PAUL, Nawe n'umwe mubari bagize comite nkuru ya Lord's Light Felllowship aho yari umujyanama.
muri byishi byagezweho ugasanga yaragiragamo uruhare rukomeye.

Yageze mubuhinde muri 2008 aho yatangiranye n'abandi igihe Imana yatangaga iyerekwa ryo gutangira ministere ya LLF mugihugu cy'ubuhinde.

yasoje amashuri mucyiro cya masters, mw'ishami rya Bio-Informatics. akaba nawe yarakomeje muri LLF International akaba ashinzwe iterambere rya fellowship.



MUTEZINKA BRIGITE, ni umwe mubatangije umurimo wa Lord's Light Fellowship, aho yatangiranye n'abandi akaba yarakoze muri commite ebyiri, iya mbere yari iyobowe na Yvan, ndetse n'iyari ihagarariwe na DESIRE.


akaba yarakurikiranaga amashuri mu cyiciro cya masters, mubijjyanye na ECONOMICS.


Yabaye umujyanama wa fellowship, mwiyaguka ryayo ndetse yahagarariye n'abakobwa bose ba Lord's Light Fellowship aho yashoboye gutegura ibiterane byahuzaga abakobwa.

Wednesday 2 October 2013

llf amasengesho yi minsi 40, ,mubiganza by' umubumbyu niho twakongera kubumbwa nkuko ashaka


Bakundwa bene data dore gahunda  tuzakora muri icyi cyumweru.
Nzi ko neza ko buri wese ashobora kuba ari mu masengesho cyane cyane ko n’itorero ryose llf tuyarimo . Ariko nk’abantu duhurira mu masengesho no gusangira ijambo mureke dukore tunasenga ! Nitujya tumara gusenga tujye twongera dusenge! “Priez sans cesse” 1Th5:17. « Car nous qui vivons, nous sommes sans cesse livrés à la mort à cause de Jésus, afin que la vie de Jésus soit aussi manifestée dans notre chair mortelle » 2Co4 :11.
Imana yashyizeho les temps et les saisons ! Igihe kiragenda kandi saisons zirahinduka. Igihe n’amasengesho yacyo ! Saison n’amasengesho yayo ! Ubu turarangiza umwaka byari bikwiye ko twisuzuma ! Tukitegereza ubuntu twabayemo tukizera ubuntu buzaza ! Twisuzume !
2Co 13 :5 « Examinez-vous vous mêmes, pour savoir si vous êtes dans la foi; éprouvez-vous vous-mêmes. Ne reconnaissez-vous pas que Jésus-Christ est en vous? à moins peut-être que vous ne soyez réprouvés. »
Isa 46 :8-9 « Souvenez-vous de ces choses, et soyez des hommes! Pécheurs, rentrez en vous-mêmes ! Souvenez-vous de ce qui s'est passé dès les temps anciens; Car je suis Dieu, et il n'y en a point d'autre, Je suis Dieu, et nul n'est semblable à moi.»
Zep 2 :1-3 « Rentrez en vous-mêmes, examinez-vous, Nation sans pudeur, Avant que le décret s'exécute Et que ce jour passe comme la balle, Avant que la colère ardente de l'Éternel fonde sur vous, Avant que le jour de la colère de l'Éternel fonde sur vous! Cherchez l'Éternel, vous tous, humbles du pays, Qui pratiquez ses ordonnances! Recherchez la justice, recherchez l'humilité! Peut-être serez-vous épargnés au jour de la colère de l'Éternel. »

Reka mvuge nka Zephania : Mbere yuko umwaka warangira, mureke twisubiremo twisuzume, wenda Uwiteka yatugirira ubuntu bakundwa b’Umwami !      

Mu masengesho tuzasoma   zekariya 8;15,17   
Gusengera hamwe uko dushoboye tukisuzuma ndetse tugafashanya mu kwimenya kubyerekeye intambara yo kwizera turimo.

Impamvu z’aya masengesho
1.       Guhishurirwa uko duhagaze mu kwizera mu buzima bwacu bwa gikristo
2.       Eveillez, gukongeza no guhagurikira iyo ntambara nziza
3.       Kwiga uko twakomeza uryo rugamba

Imbanziriza suzuma rwa buri wese :

1.       Ubanye ute na Kristo?
2.       Ukunda nde mu twari zo kwizera, umwigiraho iki?
3.       Ukunda ikihe gitabo muri Bibiliya, chapitre, uwuhe murongo.
4.       Utekereza ko muri ubu buzima bwa gikristo utinya iki? Icyo wumva utumva neza ni iki ?
5.       Mu bu kristo bwawe inzitizi ikomeye ubona ari iyihe ?
6.       Ese ugerageza ute kurenga iyo nzitizi ,
 yesu aduhane umugisha


 yvan aliston  kanamugire