click here

click here

visit new seed

Monday 23 September 2013

AMWE MU MATEKA Y'UMURYANGO W'IVUGABUTUMWA, Lord's Light Fellowship (LLF), India


Matayo 5:14
Umuryango w'ivugabutumwa Lord's Light Fellowship, LLF mumagambo y'impine, watangiriye mugihugu cy'ubuhinde, utangijwe n'abasore n'inkumi bigaga mu majyepfo y'ubuhinde, mu ntara ya Talmilnadu, aha rero bakaba baratangiriye muri kaminuza izwi kw'izina rya Annamalai University. iyi kaminuza ikaba ari imwe muri kaminuza nini muri Asia.




ikirango cy'a Lord's Light Fellowship

Matayo 5:14, akaba ariyo ntumbero Imana yatanze kugirango abari muri iyi ministere bashyire hamwe mu gukwiza hose impumuro nziza ya Kristo mu Banyarwanda ndetse n'abanyamahanga bari muri Asia ndetse n'ahandi kw'isi.

Muri iyi univerisite kandi hakaba haba harimo abantu beshi baturutse mubihu bitandukanye, byaba ibya Africa ndetse no muri Asia, annamalai rero hakaba harabaye hamwe muhantu ho gutangirira kuvuga ubutumwa kuko intego ari ukubwiriza abanyeshuri ndetse n'abandi batuye aho, bagakwiza hose ubutumwa mwiza.

Uganiriye n'abamwe mubatangije uyu murimo, bakubwira ko bitari byoroshye kuko usanga rimwe narimwe imico idahuye, usanga rero bigorana kubwiriza ubutumwa abantu bashingiye kumico cyane kandi ugasanga ubuzima bwo kuramya ibigirwamana ari umuco ukomeye wo muri Asia cyane cyane mu majyepfo y'ubuhinde.ariko hamwe no gusenga Imana yagiye itanga uburyo kuko na univerisite ntiyemeraga ko basengeramo, rimwe narimwe bagasengera hejuru y'amazu batuyemo ariko ntibacike intege yaba mu mvura cyangwa kuzuba kuko bazi icyo bakora.


                               

aha ni hejuru y'inyubako abantu basengeraga kuko ntago kaminuza yemeraga ibikorwa byo Gusenga.




Nyiraminani Beata's photo.


Nubwo bigoranye, ntago abo basore n'inkumi bacitse intege ahubwo bakomeje gusengera iki gihugu, abagituye, yewe n;ikirere kuko nacyo cyari gikabije kuba kibi...izuba ry'ishi n'imvura yagwa ikaba ari umwuzure ariko ubu hari ishimwe y'uko Imana yagiye izana ubuzima, ikindi kandi bigaragara ko Beshi barushijeho gusobanukirwa ko Impamvu zabazanye atari ukwiga gusa ahubwo ari ukuvuga ubutumwa bwiza bw'ubwami no gukomezwa ngo mugihe kiri imbere bazabe abagabo bahamye bo guhamya Kristo.

Ibi rero bagiye babikora bagategura ibiterane mpuzamahanga aho abavugabutumwa batandukanye baza mubuhinde bakakirwa hanyuma bagafashwa kubwiriza mu bahinde baturiye univerisite cyangwa no kure yayo kandi Imana Igenda ibohora Imitima y'abahinde ndetse igakiza n'abanyarwanda kuko harimo abaza badakijijwe ariko bagakirizwa mu buhinde kuko hari ababitaho bakabagaburira ijambo ry'Imana.

                     Byiringiro Ernest's photo.

                     aha ni mugiterane ngaruka mwaka cya NEW COVENANT CONFERENCE'

                     Byiringiro Ernest's photo.
                               Abanyafrica baturutse mu bice bitandukanye by'ubuhinde.

ushaka kudusura, kwifatanya natwe,watwandikira kuri email: lordslightcoordinator@gmail.com 

No comments:

Post a Comment